AMATEGEKO AGENGA UMUNYESHURI/SCHOOL INTERNAL RULES

 I.GENERAL RULES :DAY AND BOARDING SCHOOL/AMATEGEKO RUSANGE KU  BANYESHURI BIGA BATAHA N’ABACUMBIKIRWA/ REGLEMENTS GENERAUX  POUR LES ELEVES EXTERNES ET INTERNES 

                             IKOSA/ MISTAKE

IGIHANO/PUNISHMENT

1-Gukererwa  amasomo  mu gitondo cyangwa  nyuma y’akaruhuko.

  -Being late at the time of starting courses either in morning or after  break

-gukurwaho  amanota 3 no gukora igihano cy’amaboko cyangwa kimwe muri ibyo

2.-Kubangamira  mwarimu  cyangwa  mugenzi  wawe  mu gihe cy’isomo

    -Disturbing teacher or your classmate while  learning

Gukurwaho amanota 2 n’igihano cy’amaboko

3  -Kutaba aho ugomba kuba  uri mu ishuri

    -Not Being in your place in classroom  (sitting elsewhere you like without a permission)

Gukurwaaho amanota 5

4.-Gusiba ishuri nta mpamvu izwi  n’abayobozi

   -Absent in school  without  a  convincing  reason

Kuzana ababyeyi no gukurwaho amanota 10 no gutumwa umubyeyi

5.-Kuriira mu ishuri (biscuit,bonbon….)

   -Chewing some thing in class  such    as  candy, biscuit, chewing-gum

Gukurwaho amanota  2 no gukuraho imyanda mu ishuri

-kugurira class yose ibyo yaryaga

6.-Kwambara ibitare ,amaherene,imikufe,gusinga inzara,gusiga iminwa,gutereka inzara,kwiyogoshesha ingohe,kwiyogoshesha  penke n’ibindi birangaza,kwambara ingofero,kutasokoza,kutagabanya umusatsi.

  -Wearing the jewels,such as  rings,earing necklaces,hat,faking such as chiropondist,shabby hairstyle,not combing hair and  any kind of  make-up.

Kubyamburwa no gukurwaho amanota 5

7.-Kutambara umwenda w’ishuri, kwambara mini ,kudatebeza, kwambara ipantalo y’icupa n’indi myambaro y’urukozasoni .

   -Not wearing school uniform, mini-skirt,no stringing shirts and  shabby clothes

8.-Kwambara bodaboda, rugabire ,  kambambili cyangwa izindi nkweto zose zitemewe.

   -Wearing Bodaboda ,tyres shoes,bathroom shoes(slippers)  and  other shoes  non permited.

Gukurwaho amanota 5 akanabikosora

Kubyakwa burundu

-kugura ndi mwenda w’ishuri

-Gukurwaho amanita 2

9.-Kutagira isuku ku mubiri ,ku myambaro,aho urara,aho wicaye mu ishuri  n’aho urira. (Refectoire) guta impapuro n’indi myanda ahatarabugenewe

      -Not Putting on  tidy clothes  and  keep body filthy.

–  Gukurwaho amanota 5

10.Gutagaguza imyanda  aho ubonye hose (ibipapuro,ibyatsi,ibitambaro bishaje…..)

    -Throwing useless papers  and  other  mess any where  around by.

-Gukurwaho amanota5 no gutunganya aho yanduje.

11.Gucira aho ubonye hose no kwimwiza intoke

     -Spitting anywhere  in school and blowing one’s nose without a handkerchief

-Gukurwaho amanota 3 no gukora isuku aho wanduje (gukora isuku aho yanduje)

12.-Kudakora imirimo  wahawe nta mpamvu

     -Lack of good  will of accomplishment the given  task without motive

akora wenyine icyumweru

13.-Kunyura mu ruzitiro cyangwa  kuvugana n’uwo hanze  uri mu kigo

     -Crossing through  the school fence

Yishyura ikizingo cya senyenge cyangwa umufuka wa sima

15-Kwangiza   ibikoresho by’ikigo:ubusitani, inyubako,inzugi,amadirishya,ibitabo,kwanduza ibikuta,…

    -Damaging   school materials:Green space ,School   building,Doors,windows, books,Texbooks,  wall…..

Yishyura icyo yangije.

14.-Gusohoka mu  kigo nta ruhushya,guhagarara mu  marembo,Kuvugana n’abari  inyuma,

     -Leaving school without any permission ,staying at school entrance  and  talking out of school property

-Kuzana umubyeyi ,guhabwa igihano cy’amaboko gukurwa amanota 10 cyangwa igihano kimwe muri ibyo cyangwa kwirukanywa burundu

15.-Gukubita no gutuka mugenzi  wawe  ukamwandagaza, gukubita umuyobozi ,umurezi cyangwa     

         kumwandagaza(ibitutsi,gusebanya,kubeshyera,…)

     -Beating or insulting classmate  or  leader

-Gusezererwa burundu mu kigo byaba ngombwa ugashyikirizwa inzego z’ubuyobozi bwa LETA

16.-Kwinjiza ibiribwa mu kigo nta ruhushya  wabiherewe kimwe no kugaragaraho ubusinzi

     -Bringing food  into school without permission and taking alcohol

guhabwa weekend, kuzana umubyeyi, gukurwaho amanita 10+igihano cy’amaboko, isubiracyaha ni ugusezererwa mu kigo

17.-Kunywa ,gucuruza no gutanga ibiyobyabwenge.

     -Smoking/consuming ,selling and  serving  the drugs  and  tobacco.

-Gusezererwa   mu kigo ukashyikirizwa inzego z’umutekano (police)

18.Gutunga Telefoni   ku ishuri.

      -Having a handphone at school

-Kuyakwa no gukurwaho amanita 10

19. -Gukoresha ibyuma bifotora ,ibifata amajwi   ku ishuri nta ruhushya.

      -Using cameras and  recorders  without  permission

-Kubyamburwa

20.Kwiba ibikoresho by’ishuri cyangwa ibya mugenzi wawe cyangwa kubyangiriza ubugome.

     -Stealing or/and damaging/destroying  school materials or  classmate’s materials

-Kuriha ibyangijwe ,ukasezererwa mu kigo byaba    

   na ngombwa  ukanashyikirizwa inzego  

   z’ubuyobozi  cyangwa  iz’umutekano.

21.Guhishira uwakoze icyaha kandi wamumenye

      -Not  revealing the truth about mistakes

Bahanwa kimwe

22.-gufatwa ukopera cyangwa ubigerageza

      -cheating or  attempting to cheat the quiz,exam, class work.

-Guhabwa zero muri  iryo suzuma kandi ukanakurwaho amanota 10.

23.-guca amatangazo agenewe abanyeshuri utabiherewe uburenganzira

     -tearing communication or advertisement without authorization.

-Guhabwa weekend no gukuraho amanota 10

24.Kugaragaraho amacakubiri n’ingengabitekerezo ya genoside ku ishuri

    -Having  discrimination  and/or genocide ideology   

-Gusezererwa burundu  mu kigo kandi  ugashyikirizwa inzego z’ubuyobozi  bwa LETA

25- Gufatirwa  mu ngeso mbi z’urukozasoni(gusambana,,ubutinganyi,kwikinisha,gusomana ….)

    -Showing dishonorable acts ( having sex ,masturbation ,kissing and  homosexuality )

-Gusezererwa burundu mu kigo,gutumwa    

  ababyeyi cyangwa  gukurwaho amanota 6 umaze

    no kwigishwa

26.Kuvuga ikinyarwanda utabiherewe  uburenganzira .

    -No utilization of either English,French or Swahili at school.

-Gukurwaho amanota 3 ukanandika inshuro  usabwe amwe mu  magambo y’icyongereza  cyangwa interuro.guhabwa imirimo y’amaboko,

Kubura cyangwa kujugunya ikarita yagenere imicungire y’imikoreshereze y’ icyongereza.

-Losing the wooden card reserved for the one who speaks Kinyarwanda instead of  English.

Gutumwa umubyeyi no gutanga amafaranga yo gusimbuza ikarita yataye(5000)

27.’Kudafata notes no kudakora imikoro

    -Not taking  notes  and  not doing assignment.

-Guhabwa igihe gito gishoboka cyo kuzifata ,ukanahabwa  igihano cy’amaboko ukanakurwaho amanota 5.

28.Gusohoka buri kanya mu gihe cya etude nta ruhushya

    – Getting out of the class from time to time during the individual study without  permission.

-Gukurwaho   

   amanita 5

29.Kuterekana  ikarika y’ishuri cyangwa iya Discipline igihe iyibajijwe n’ubifitiye uburenganzira

    -No showing school card or discipline card   to a person who is concerned  by that responsibility.

-Gutumwa umubyeyi  no gukurwaho amanota   10

30.Kwanga kujya muri club, Itorero n’indi mikino

     -No participating at games  or no joining clubs

     -Non participation  aux  jeux ou   non   adhérence  aux  clubs

-Gutumwa umubyeyi

31.Kujya mu gikoni  utabifitiye uburenganzira

    -Going into  the kitchen  without  authorization.

-Gukurwaho amanota 5

32.-Kwandika  amagambo  ku kibaho  cyangwa ku  nkuta  asebanya ,atesha agaciro cyangwa yakurura amakimbirane n’umwiryane

      -Writing the slanders   on  wall or blackboard .

-Gutumwa umubyeyi ,guhabwa igihano cy’amaboko  no gukurwaho amanota 10

33.-Kwigaragambya no kubikangurira abandi.

      -Going on strike  or mobilizing in strike.

-GUSEZERERWA MU KIGO BURUNDU

34.-Gufatanwa uburozi  cyangwa ikintu cyose gishobora guhungabanya   umutekano  w’abandi .

     -Bringing the poison  or other  thing  which can disturb  school internal security( modern or traditional weapons).

-Gusezererwa mu kigo burundu  ukanashyikirizwa inzego za Leta z’umutekano

35.Kutajya aho wasabiye  uruhushya

    – Not going  to the place  where you  requested  permission for.

36.Guhabwa  igihano cyo gutaha mu rugo inshuro eshatu  mu mwaka

     – Punishment  of  three  week-ends  /year

     -Punition   de trois  week-ends  /an

37 –Gutsindwa imyitwarire 

    -Failure in conduct

   -Echec en  conduit

-Gutumwa ababyeyi 

-Gusezererwa mu kigo burundu

-GUSEZERERWA MU KIGO BURUNDU

38 .Kubeshyera mugenzi wawe

     -saying wrong things or lies to your collegue

Koherezwa mu rugo,ugakurwaho amanota 10 ukanasaba imbabazi imbere y’abanyeshuri bose uwo wasebeje

39. Ukuweho amanota kugeza kuri 20

     -Substraction of over 20 marks of conduct

Gutumwa umubyeyi

40. Kurenza uruhushya wahawe bitazwi

    -Taking over days of permission

Ukurwaho amanota 5

41. Kwambarira hasi(pocket down)

Ukurwaho amanota 5

42. Kurisha intoki

      -using hands when eating

Ukurwaho amanota 5

43.kuvugana n’umuntu wo hanze  wowe uri mu kigo

     -Talking with outsiders while you are inside

Ukurwaho amanota 5

44-.Gutoroka ikigo

     -Going home without any permission from the school authority(ies)

Utumwa umubyeyi,ugahabwa igihano cy’amaboko ukanakurwaho amanota 5

46.Kubesha umuyobozi

      -Telling lies to the authorities

Ukurwaho amanota 10,wakwongera ukoherezwa mu rugo

-Ufatiwe mu ikosa inshuro 3 iryo ariryo ryose ahanishwa itegeko rya 41 bikaba byanamuviramo gusezererwa burundu

-Aya mategeko agomba gukurikizwa  uko ari amaze kwemezwa na KOMITE NSHINGWA BIKORWA)(Parents Teachers Committee)y’ishuri

-Atangira  gukurikizwa mu gateganyo igihe cyose Komite ya Discipline y’ishuri imaze kuyashyiraho umukono

-Rimwe muri aya mategeko cyangwa menshi ashobora guhindurwa cyangwa gukorerwa ubugororangingo mu rwego rwo kuyanoza cyangwa kuyahuza    
  n’igihe.

-Nta munyeshuri ufite uburenganzira bwo kwanga kubahiriza aya mategeko yitwaje impamvu iyo ariyo yose kuko atowe impande zose zirebweho.

-Aya mategeko amanikwa ahantu hose abanyeshuri bagomba kuyabona nko ku nzugi z’amashuri,kuri public notesboard.

-Aya mategeko ashobora guhana icyaha cyangwa ikosa ryakorewe mu nzira  ava ku ishuri cyangwa mu biruhuko mu rwego rwo guhesha agaciro ishuri.

-Igihano  gishobora guhindurwa cyangwa kugabanywa  cyangwa kongerwa mu gihe cyose inama ya Discipline n’umubyeyi babigiyeho inama cyangwa umuyobozi ugufatiye mu ikosa abisuzumye.

Komite ya Discipline

1.Umuyobozi w’ishuri: BIGIRIMANA Philbert

2.Uhagarariye abarimu: BIHEZANDE Jean Paul

3.Uhagarariye biro y’imyitwarire y’abanyeshuri: HAFASHIMANA Celestin

4.Uhagarariye abanyeshuri:  IGIRANEZA Jean Bernard