AMATEGEKO AGENGA UMUNYESHURI/SCHOOL INTERNAL RULES
I.GENERAL RULES :DAY AND BOARDING SCHOOL/AMATEGEKO RUSANGE KU BANYESHURI BIGA BATAHA N’ABACUMBIKIRWA/ REGLEMENTS GENERAUX POUR LES ELEVES EXTERNES ET INTERNES
IKOSA/ MISTAKE | IGIHANO/PUNISHMENT |
1-Gukererwa amasomo mu gitondo cyangwa nyuma y’akaruhuko. -Being late at the time of starting courses either in morning or after break | -gukurwaho amanota 3 no gukora igihano cy’amaboko cyangwa kimwe muri ibyo |
2.-Kubangamira mwarimu cyangwa mugenzi wawe mu gihe cy’isomo -Disturbing teacher or your classmate while learning | Gukurwaho amanota 2 n’igihano cy’amaboko |
3 -Kutaba aho ugomba kuba uri mu ishuri -Not Being in your place in classroom (sitting elsewhere you like without a permission) | Gukurwaaho amanota 5 |
4.-Gusiba ishuri nta mpamvu izwi n’abayobozi -Absent in school without a convincing reason | Kuzana ababyeyi no gukurwaho amanota 10 no gutumwa umubyeyi |
5.-Kuriira mu ishuri (biscuit,bonbon….) -Chewing some thing in class such as candy, biscuit, chewing-gum | Gukurwaho amanota 2 no gukuraho imyanda mu ishuri -kugurira class yose ibyo yaryaga
|
6.-Kwambara ibitare ,amaherene,imikufe,gusinga inzara,gusiga iminwa,gutereka inzara,kwiyogoshesha ingohe,kwiyogoshesha penke n’ibindi birangaza,kwambara ingofero,kutasokoza,kutagabanya umusatsi. -Wearing the jewels,such as rings,earing necklaces,hat,faking such as chiropondist,shabby hairstyle,not combing hair and any kind of make-up. | Kubyamburwa no gukurwaho amanota 5 |
7.-Kutambara umwenda w’ishuri, kwambara mini ,kudatebeza, kwambara ipantalo y’icupa n’indi myambaro y’urukozasoni . -Not wearing school uniform, mini-skirt,no stringing shirts and shabby clothes
8.-Kwambara bodaboda, rugabire , kambambili cyangwa izindi nkweto zose zitemewe. -Wearing Bodaboda ,tyres shoes,bathroom shoes(slippers) and other shoes non permited. | Gukurwaho amanota 5 akanabikosora Kubyakwa burundu -kugura ndi mwenda w’ishuri
-Gukurwaho amanita 2 |
9.-Kutagira isuku ku mubiri ,ku myambaro,aho urara,aho wicaye mu ishuri n’aho urira. (Refectoire) guta impapuro n’indi myanda ahatarabugenewe -Not Putting on tidy clothes and keep body filthy. | – Gukurwaho amanota 5 |
10.Gutagaguza imyanda aho ubonye hose (ibipapuro,ibyatsi,ibitambaro bishaje…..) -Throwing useless papers and other mess any where around by. | -Gukurwaho amanota5 no gutunganya aho yanduje. |
11.Gucira aho ubonye hose no kwimwiza intoke -Spitting anywhere in school and blowing one’s nose without a handkerchief | -Gukurwaho amanota 3 no gukora isuku aho wanduje (gukora isuku aho yanduje) |
12.-Kudakora imirimo wahawe nta mpamvu -Lack of good will of accomplishment the given task without motive | akora wenyine icyumweru |
13.-Kunyura mu ruzitiro cyangwa kuvugana n’uwo hanze uri mu kigo -Crossing through the school fence | Yishyura ikizingo cya senyenge cyangwa umufuka wa sima |
15-Kwangiza ibikoresho by’ikigo:ubusitani, inyubako,inzugi,amadirishya,ibitabo,kwanduza ibikuta,… -Damaging school materials:Green space ,School building,Doors,windows, books,Texbooks, wall….. | Yishyura icyo yangije. |
14.-Gusohoka mu kigo nta ruhushya,guhagarara mu marembo,Kuvugana n’abari inyuma, -Leaving school without any permission ,staying at school entrance and talking out of school property | -Kuzana umubyeyi ,guhabwa igihano cy’amaboko gukurwa amanota 10 cyangwa igihano kimwe muri ibyo cyangwa kwirukanywa burundu |
15.-Gukubita no gutuka mugenzi wawe ukamwandagaza, gukubita umuyobozi ,umurezi cyangwa kumwandagaza(ibitutsi,gusebanya,kubeshyera,…) -Beating or insulting classmate or leader | -Gusezererwa burundu mu kigo byaba ngombwa ugashyikirizwa inzego z’ubuyobozi bwa LETA |
16.-Kwinjiza ibiribwa mu kigo nta ruhushya wabiherewe kimwe no kugaragaraho ubusinzi -Bringing food into school without permission and taking alcohol | guhabwa weekend, kuzana umubyeyi, gukurwaho amanita 10+igihano cy’amaboko, isubiracyaha ni ugusezererwa mu kigo |
17.-Kunywa ,gucuruza no gutanga ibiyobyabwenge. -Smoking/consuming ,selling and serving the drugs and tobacco. | -Gusezererwa mu kigo ukashyikirizwa inzego z’umutekano (police) |
18.Gutunga Telefoni ku ishuri. -Having a handphone at school | -Kuyakwa no gukurwaho amanita 10 |
19. -Gukoresha ibyuma bifotora ,ibifata amajwi ku ishuri nta ruhushya. -Using cameras and recorders without permission | -Kubyamburwa |
20.Kwiba ibikoresho by’ishuri cyangwa ibya mugenzi wawe cyangwa kubyangiriza ubugome. -Stealing or/and damaging/destroying school materials or classmate’s materials | -Kuriha ibyangijwe ,ukasezererwa mu kigo byaba na ngombwa ukanashyikirizwa inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano. |
21.Guhishira uwakoze icyaha kandi wamumenye -Not revealing the truth about mistakes | Bahanwa kimwe |
22.-gufatwa ukopera cyangwa ubigerageza -cheating or attempting to cheat the quiz,exam, class work. | -Guhabwa zero muri iryo suzuma kandi ukanakurwaho amanota 10. |
23.-guca amatangazo agenewe abanyeshuri utabiherewe uburenganzira -tearing communication or advertisement without authorization. | -Guhabwa weekend no gukuraho amanota 10 |
24.Kugaragaraho amacakubiri n’ingengabitekerezo ya genoside ku ishuri -Having discrimination and/or genocide ideology | -Gusezererwa burundu mu kigo kandi ugashyikirizwa inzego z’ubuyobozi bwa LETA |
25- Gufatirwa mu ngeso mbi z’urukozasoni(gusambana,,ubutinganyi,kwikinisha,gusomana ….) -Showing dishonorable acts ( having sex ,masturbation ,kissing and homosexuality ) | -Gusezererwa burundu mu kigo,gutumwa ababyeyi cyangwa gukurwaho amanota 6 umaze no kwigishwa |
26.Kuvuga ikinyarwanda utabiherewe uburenganzira . -No utilization of either English,French or Swahili at school. | -Gukurwaho amanota 3 ukanandika inshuro usabwe amwe mu magambo y’icyongereza cyangwa interuro.guhabwa imirimo y’amaboko, |
Kubura cyangwa kujugunya ikarita yagenere imicungire y’imikoreshereze y’ icyongereza. -Losing the wooden card reserved for the one who speaks Kinyarwanda instead of English. | Gutumwa umubyeyi no gutanga amafaranga yo gusimbuza ikarita yataye(5000) |
27.’Kudafata notes no kudakora imikoro -Not taking notes and not doing assignment. | -Guhabwa igihe gito gishoboka cyo kuzifata ,ukanahabwa igihano cy’amaboko ukanakurwaho amanota 5. |
28.Gusohoka buri kanya mu gihe cya etude nta ruhushya – Getting out of the class from time to time during the individual study without permission. | -Gukurwaho amanita 5 |
29.Kuterekana ikarika y’ishuri cyangwa iya Discipline igihe iyibajijwe n’ubifitiye uburenganzira -No showing school card or discipline card to a person who is concerned by that responsibility. | -Gutumwa umubyeyi no gukurwaho amanota 10 |
30.Kwanga kujya muri club, Itorero n’indi mikino -No participating at games or no joining clubs -Non participation aux jeux ou non adhérence aux clubs | -Gutumwa umubyeyi |
31.Kujya mu gikoni utabifitiye uburenganzira -Going into the kitchen without authorization. | -Gukurwaho amanota 5 |
32.-Kwandika amagambo ku kibaho cyangwa ku nkuta asebanya ,atesha agaciro cyangwa yakurura amakimbirane n’umwiryane -Writing the slanders on wall or blackboard . | -Gutumwa umubyeyi ,guhabwa igihano cy’amaboko no gukurwaho amanota 10 |
33.-Kwigaragambya no kubikangurira abandi. -Going on strike or mobilizing in strike. | -GUSEZERERWA MU KIGO BURUNDU |
34.-Gufatanwa uburozi cyangwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abandi . -Bringing the poison or other thing which can disturb school internal security( modern or traditional weapons). | -Gusezererwa mu kigo burundu ukanashyikirizwa inzego za Leta z’umutekano |
35.Kutajya aho wasabiye uruhushya – Not going to the place where you requested permission for. 36.Guhabwa igihano cyo gutaha mu rugo inshuro eshatu mu mwaka – Punishment of three week-ends /year -Punition de trois week-ends /an 37 –Gutsindwa imyitwarire -Failure in conduct -Echec en conduit | -Gutumwa ababyeyi
-Gusezererwa mu kigo burundu
-GUSEZERERWA MU KIGO BURUNDU |
38 .Kubeshyera mugenzi wawe -saying wrong things or lies to your collegue | Koherezwa mu rugo,ugakurwaho amanota 10 ukanasaba imbabazi imbere y’abanyeshuri bose uwo wasebeje |
39. Ukuweho amanota kugeza kuri 20 -Substraction of over 20 marks of conduct | Gutumwa umubyeyi |
40. Kurenza uruhushya wahawe bitazwi -Taking over days of permission | Ukurwaho amanota 5 |
41. Kwambarira hasi(pocket down) | Ukurwaho amanota 5 |
42. Kurisha intoki -using hands when eating | Ukurwaho amanota 5 |
43.kuvugana n’umuntu wo hanze wowe uri mu kigo -Talking with outsiders while you are inside
| Ukurwaho amanota 5 |
44-.Gutoroka ikigo -Going home without any permission from the school authority(ies) |
Utumwa umubyeyi,ugahabwa igihano cy’amaboko ukanakurwaho amanota 5 |
46.Kubesha umuyobozi -Telling lies to the authorities | Ukurwaho amanota 10,wakwongera ukoherezwa mu rugo |
-Ufatiwe mu ikosa inshuro 3 iryo ariryo ryose ahanishwa itegeko rya 41 bikaba byanamuviramo gusezererwa burundu
-Aya mategeko agomba gukurikizwa uko ari amaze kwemezwa na KOMITE NSHINGWA BIKORWA)(Parents Teachers Committee)y’ishuri
-Atangira gukurikizwa mu gateganyo igihe cyose Komite ya Discipline y’ishuri imaze kuyashyiraho umukono
-Rimwe muri aya mategeko cyangwa menshi ashobora guhindurwa cyangwa gukorerwa ubugororangingo mu rwego rwo kuyanoza cyangwa kuyahuza
n’igihe.
-Nta munyeshuri ufite uburenganzira bwo kwanga kubahiriza aya mategeko yitwaje impamvu iyo ariyo yose kuko atowe impande zose zirebweho.
-Aya mategeko amanikwa ahantu hose abanyeshuri bagomba kuyabona nko ku nzugi z’amashuri,kuri public notesboard.
-Aya mategeko ashobora guhana icyaha cyangwa ikosa ryakorewe mu nzira ava ku ishuri cyangwa mu biruhuko mu rwego rwo guhesha agaciro ishuri.
-Igihano gishobora guhindurwa cyangwa kugabanywa cyangwa kongerwa mu gihe cyose inama ya Discipline n’umubyeyi babigiyeho inama cyangwa umuyobozi ugufatiye mu ikosa abisuzumye.
Komite ya Discipline
1.Umuyobozi w’ishuri ,MUKESHIMANA Rosine
2.Uhagarariye abarimu, NSABIMANA Egide
3.Uhagarariye biro y’imyitwarire y’abanyeshuri,NIYONZIMA Isaie
4.Uhagarariye abanyeshuri,NDINDIRIYIMANA Augustin